Uku Kwezi Kuzarangira Uturere 18 Tubonye Abayobozi Bashya.

Uturere 18 kuri 27 two hanze y’Umujyi wa Kigali, tuzagira abayobozi bashya mbere y’uko uku kwezi kugana ku musozo, bitewe n’uko abatuyoboraga batari ku rutonde ntakuka rwatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) rw’abakandida bahatanira kwinjira mu Nama Njyanama z’utwo Turere.

Uku Kwezi Kuzarangira Uturere 18 Tubonye Abayobozi Bashya.

Mu bayobozi 18 bazasimburwa, umunani muri bo, basoje manda bemererwa n’amategeko, naho abandi icumi barimo n’uwari Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, ntibari ku rutonde ntakuka rwashyizwe Ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rw’abakandida bahatanira kwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere, ari na bo bavamo Komite Nyobozi z’utwo Turere.

Ku rutonde ntakuka rwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) rw’Abakandida bahatanira kwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere, haragaragaramo Abayobozi b’Uturere barindwi, Abayobozi b’Uturere b’agateganyo babiri ndetse n’Abayobozi b’Uturere Bungirije icumi.

Kuba bakwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere biyamamarizamo, byabafasha gutera intambwe ibaganisha ku kuba Abayobozi batwo, gusa iyo ntambwe isaba ko bashyigikirwa na bagenzi babo binjiye mu Nama Njyanama z’utwo turere. 

Buri Nama Njyanama y’Akarere, igomba kuba igizwe n’abantu 17, barimo umunani batorwa nk’Abajyanama rusange, batanu bangana n’imyanya 30 ku ijana igenerwa abagore, ndetse n’abajyanama bane bahagarariye ibyiciro binyuranye ari byo abagore, urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abikorera.

Ese ni Utuhe turere tuzagira abayobozi bashya? 

Tumwe muri utwo Turere, twari dufite Abayobozi bari gusoza manda bemererwa n’amategeko, ari bo Rutaburingoga Jérôme wayoboraga Akarere ka Gisagara, Sebutege Ange wayoboragaAkarere ka Huye, Habarurema Valens wayoboraga Akarere ka Ruhango, Kayitare Jacqueline wayoboraga Akarere ka Muhanga twose two mu Ntara y’Amajyepfo, Mutabazi Richard wayoboraga Akarere ka Bugesera, Gasana Richard wayoboragaAkarere ka Gatsibo, Mbonyumuvunyi Radjab wayoboragaAkarere ka Rwamagana twose two mu Ntara y’iburasirazuba, ndetse na Mukandayisenga Antoinette wayoboraga Akarere ka Nyabihu ko mu Ntara y’Uburengerazuba. 

Utundi Turere icumi, abatuyoboraga ntibagaragaye ku rutonde ntakuka rw’abakandida bahatanira kwinjira mu Nama Njyanama zatwo. Abo ni Dr Sylvère Nahayo wayoboraga Akarere ka Kamonyi, Patrick Kajyambere wayoboraga Akarere ka Nyanza by’agateganyo, Emmanuel Murwanashyaka wayoboraga akarere ka Nyaruguru, Hildebrand Niyomwungeri wayoboraga akarere ka Nyamagabe twose two mu ntara y’Amajyepfo, Soline Mukamana wayoboraga akarere ka Burera, Emmanuel Nzabonimpa wayoboraga akarere ka Gicumbi, Claudien Nsengimana wayoboraga akarere ka Musanze, Judith Mukanyirigira wayoboraga akarere ka Rulindo twose two mu ntara y’Amajyaruguru, Christophe Nkusi wayoboraga akarere ka Ngororero ndetse na Dative Kayitesi wayoboraga akarere ka Rutsiro, twombi two mu ntara y’Uburengerazuba. 

Ese ni abahe Bayobozi b’Uturere bifuza gukomeza kuba mu Nama Njyanama z’Uturere bayobora?

Abayobozi barindwi basanzwe bayobora Uturere, ni bo bagaragara ku rutonde ntakuka rw’abakandida bifuza kwinjira mu Nama Njyanama zatwo. Abo ni Vestine Mukandayisengauyobora akarere ka Gakenke ko mu ntara y’Amajyaruguru, Prosper Mulindwa uyobora akarere ka Rubavu, Gerald Muzunguuyobora akarere ka Karongi, Narcisse Mupenzi uyobora akarere ka Nyamasheke, Phanuel Sindayiheba uyobora akarere ka Rusizitwose two mu ntara y’Uburengerazuba, Nathalie Niyonagirauyobora akarere ka Ngoma ndetse na Bruno Rangira uyobora akarere ka Kirehe twombi two mu ntara y’Iburasirazuba.

Kuri abo, hiyongeraho Abayobozi babiri bayoboye Uturere by’agateganyo. Abo ni Fred Hategekimana uyobora akarere ka Kayonza ndetse na Henry Kakooza uyobora akarere ka Nyagatare, twombi two mu ntara y’Iburasirazuba.

Uretse abo, hari n’Abayobozi b’Uturere Bungirije bari guhatanira gusubira mu Nama Njyanama zatwo. 

Mu ntara y’Amajyaruguru, harimo Clarisse Uwanyirigira ndetse na Theobald Kayiranga bo mu karere ka Musanze, Jean Baptiste Nshimyimana ndetse na Theophile Mwanangu bo mu karere ka Burera, Marie Therese Uwamahoro wo mu karere ka Gakenke, Theoneste Rugerinyange wo mu karere ka Rulindo, ndetse na Parfaite Uwera na Jean Marie Vianney Mbonyintwari bo mu karere ka Gicumbi.

Uwanyirigira, Nshimyimana, Rugerinyange ndetse na Uwera, ni Abayobozi b’Uturere Bungirije Bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu gihe Kayiranga, Mwanangu, Uwamahoro ndetse na Mbonyintwari bo ari Abayobozi b’Uturere Bungirije Bashinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. 

Mu ntara y’Uburengerazuba, harimo Emmanuel Uwizeyimana wo mu karere ka Rutsiro ndetse na Alfred Habimana na Francine Mukakalisa bo mu karere ka Rusizi. 

Uwizeyimana na Habimana, ni Abayobozi b’Uturere Bungirije Bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu gihe Mukakalisa we ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Mu ntara y’Amajyepfo, harimo Thadde Habimana usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ndetse na Denise Dusabe usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Mu ntara y’Iburasirazuba, harimo Richards Kagabo Rwamunono wo mu karere ka Rwamagana, Marie Gloriose Mukayiranga wo mu karere ka Ngoma, Modeste Nzirabatinya wo mu karere ka Kirehe ndetse na Jules Higiro usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza.

Rwamunono na Nzirabatinya, ni Abayobozi b’Uturere Bungirije Bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Mukayiranga we ni Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. 

Umubare w’abakandida b’abagore, urenda kwegera 50 ku ijana.

Urutonde ntakuka rw’abakandida bahatanira kwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere, ruragaragaraho abakandida 1,167. Muri bo, abagore bangana na 535, bivuze ko bagize ijanisha rya 45.8 ku ijana by’abakandida bose. Abo bagore, bahatanye mu byiciro byose by’Inama Njyanama z’Uturere, ni ukuvuga imyanya y’Abajyanama rusange ndetse n’imyanya yagenewe abagore.

Intara y’Amajyepfo, ni yo ifite ijanisha rinini ry’abakandida b’abagore, kuko mu bakandida 339 bo muri iyi ntara bose hamwe, 168 muri bo ari abagore, aho bari ku ijanisha rya 49.6 ku ijana. Intara y’Iburasirazuba ni yo ikurikiraho, aho mu bakandida 318 bo muri iyi ntara, 148 muri bo ari abagore, bakaba bari ku ijanisha rya 46.5 ku ijana.

Intara y’Amajyaruguru, yo yabonetsemo abakandida 242, aho 109 muri bo ari abagore, bakaba bagize ijanisha rya 45 ku ijana, naho intara y’Uburengerazuba, yo yabonetsemo abakandida 268, aho 110 muri bo ari abagore, bakaba bagize ijanisha rya 41 ku ijana.

Ese aya matora azakorwa ate?

Ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze, yerekana ko abifuza kwinjira mu Nama Njyanama z’Uturere, batangiye kwiyamamaza kuwa 7 Ugushyingo uyu mwaka, bikazarangira kuwa 21 Ugushyingo uyu mwaka, naho amatora y’abagize ibyiciro bitandukanye bigize Inama Njyanama z’Uturere akazaba ku matariki atandukanye.

By’umwihariko, amatora y’abagize Inama Njyanama y’Akarere, ni amatora aziguye akorwa mu ibanga, agakorwa n’inteko itora yubakitse bitewe n’icyiciro gitorerwa.

Amatora y’abazajya mu myanya itanu igenewe abagore, azaba kuwa 17 Ugushyingo uyu mwaka, aho inteko itora izaba igizwe n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge, hamwe n’abagize Biro y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Imirenge n’Uturere.

Imyanya umunani y’Abajyanama rusange, izatorerwa kuwa 21 Ugushyingo uyu mwaka, aho inteko itora izaba igizwe na Biro z’Inama Njyanama z’Utugari, Inama Njyanama z’Imirenge, ndetse n’abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, ndetse n’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

Imyanya ine isigaye ari yo umwanya w’uhagarariye abagore, uw’uhagarariye urubyiruko, uw’uhagarariye abafite ubumuga ndetse n’uw’uhagarariye abikorera, abazayinjiramo bazamenyekana kuwa 14 Ugushyingo uyu mwaka, ubwo hazatorwa komite nyobozi ya buri cyiciro ku rwego rw’akarere.

Ubwo umubare w’abagize Inama Njyanama y’Akarere uzaba umaze kuzura, abagize Inama Njyanama y’Akarere, bazatora Komite Nyobozi yako kuwa 24 Ugushyingo uyu mwaka.

Ese muri iki gihe cyo kwiyamamaza, abakandida barasabwa iki?

Amabwiriza yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora kuwa 6 Ugushyingo, yemerera abakandida bose kwiyamamaza bakoresheje ibitangazamakuru bitandukanye, imbuga nkoranyambaga, ibirango, ibyapa, amafoto yemewe, ndetse n’ibindi bikoresho byemewe n’amategeko.

Ku munsi w’itora, buri mukandida azahabwa igihe kitarenze iminota itanu yo kugeza ku nteko itora imigabo n’imigambi ye, kandi ibyo bikazakorera ku masaha ndetse n’ahantu hazagenwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. 

Abakandida kandi, bemerewe gushyira ibyapa bibamamaza ku nyubako zitandukanye zirimo iza Leta, iz’abikorera, ku mamodoka, cyangwa ahandi hantu, ariko bigakorwa nyirabyo abitangiye uburenganzira, kandi hatanirengagijwe amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’Akarere cyangwa Umurenge.

Abakandida ariko, ntibemerewe gushyira ibikoresho bibamamaza ku mavuriro, ku mashuri, ku nsengero, ku nkiko cyangwa ku mapoto y’amashanyarazi, keretse igihe aho hantu bemerewe kuhakoresha mu kwiyamamaza hakurikijwe amategeko abigenga. 

Abakandida kandi, babujijwe kwiyamamaza bifashishije imitwe ya Politiki babarizwamo. Babujijwe kandi gukoresha ibirango by’igihugu cyangwa iby’imitwe ya Politiki babarizwamo mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza. 

Ibindi bibujijwe kandi, harimo gukoresha igikorwaremezo rusange mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutuka cyangwa guharabika abandi bakandida, ruswa, ihohotera ndetse n’ivangura. Uwarenga ku mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ashobora kwihanangirizwa cyangwa agakurwa ku rutonde rw’abakandida.

Share