Hagiye Kongerwa Abakozi b’Utugari Hamwe n’Imishahara Yabo.
U Rwanda rurateganya kongera abakozi bo ku rwego rw’akagari, bakagera kuri batatu aho kuba babiri, imishahara yabo ikazamurwa, ndetse n’ibisabwa ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari bigahindurwa mu rwego rwo kongera ireme rya serivisi zitangirwa kuri urwo rwego.
Birateganywa ko abifuza kuba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, bazasabwa kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aho kuba icyemezo cyerekana ko basoje amashuri yisumbuye.
Uburyo bushya bw’imiyoborere y’utugari nibutangira gukoreshwa, buzasimbura uburyo bwakoreshwaga kuva mu mwaka wa 2011. Biteganyijwe ko ubu buryo buzatangira gukoreshwa kuva mu mpera z’uyu mwaka, bukazageza mu mwaka wa 2035.
Umuyobozi ushinzwe igenzurwa ry’inzego z’ibanze muri Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) Charles Rugisha, aherutse kubwira urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA), ko ubu buryo bushya bw’imiyoborere y’utugari, buzakora ku ikubitiro mu turere 27, hatabariwemo uturere 3 tugize umujyi wa Kigali.
Rugisha, yavuze ko icyemezo cyo kongera abakozi b’utugari, cyafashwe hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage bavugaga ko abakozi bahari ubu, badahagije mu gutanga serivisi zitangwa n’uru rwego.
Yagize ati, “Ibitekerezo by’abaturage byegeranyijwe, byerekana ko ku biro by’utugari, hari abakozi bake, bigatuma abaturage bahora basiragira ku biro by’utugari bashaka uwabafasha, ndetse akenshi bagasubirayo batamubonye.”
Uretse kongererwa imishahara, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bazahabwa moto zizabafasha mu nshingano zabo za buri munsi, harimo gusura abaturage no gukurikirana ibikorwa biri hirya no hino mu tugari twabo.
Amakuru ari ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra), ku gice cyo gutangaza imyanya y’akazi ishobora gupiganirwa, yerekana ko umushahara w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari uri ku cyiciro cya 8.2.
Umwe mu basesenguzi umenyereye iby’imishahara ya Leta, aherutse kubwira itangazamakuru ko ashingiye ku byiciro by’imishahara y’abakozi ba Leta, agereranya ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, ashobora kuzajya ahabwa umushahara uri hagati y’ibihumbi 180 by’Amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 224 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, naho abakozi babiri bazajya bamufasha, bo bakazajya bahabwa umushahara ungana n’ibihumbi 140 by’Amafaranga y’u Rwanda ku kwezi kuri buri mukozi.
Twakwibutsa ko iyi mibare ari ikigereranyo, kuko Guverinoma itaratangaza imishahara nyayo abo bakozi bose uko ari batatu bazajya bahabwa.
Impinduka ziteganyijwe gukorwa, zigamije kongerera imbaraga n’ubushobozi ubuyobozi bw’inzego z’utugari, binyuze mu kutwongerera abakozi, kunoza imiterere y’inshingano no kuzamura impamyabushobozi zisabwa ku bayobozi bashinzwe gutanga serivisi za leta ku baturage.