Kayonza: Ikirombe Cyagwiriye Abantu Batatu, Babiri Muri Bo Barapfa.

Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, babiri muri bo barapfa, undi arakomereka, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ibanze zo muri ako gace.

Kayonza: Ikirombe Cyagwiriye Abantu Batatu, Babiri Muri Bo Barapfa.

Iyi mpanuka, yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026 rishyira ku Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026, mu mudugudu w’Agasharu mu kagari ka Bugambira, ubwo habagaho ibikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko. 

Nyuma yo kumenyekana kw’ayo makuru, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’abaturage, zatangiye ibikorwa byo gushakisha no kurokora abagwiriwe na cyo. Abantu batatu ni bo babonetse, babiri muri bo bakaba barahitanywe n’iyi mpanuka, naho uwa gatatu agakomereka. Yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo yitabweho n’abaganga. 

Ayo makuru, yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Bwana Patrick Kabandana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Yagize ati, “Uwakomeretse ari kwitabwaho n’abaganga, naho abandi babiri twasanze barapfuye. Turasaba abaturage gushakira akazi mu bigo by’ubucukuzi byemewe, aho bashobora guhabwa ubwishingizi, aho kandi bemererwa gukora ubucukuzi mu masaha y’amanywa. Bakwiriye guhagarika kwinjira mu birombe nijoro nta bwishingizi cyangwa icyemezo cy’ubuyobozi kibibemerera.” 

Uyu muyobozi, yakomeje avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo gusaba abaturage by’umwihariko abatuye hafi y’ibirombe, kwitandukanya n’ubucukuzi butemewe.

Patrick Kabandana, yavuze ko ubucukuzi butemewe, bushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababukora, aboneraho gusaba abaturage gushakira akazi mu bigo bikora ubucukuzi bwemewe, aho bakora bafite amategeko n’amabwiriza abagenga, ndetse bakagenerwa n’ubwishingizi.

Iyo mpanuka, ije nyuma y’indi mpanuka yavuzwe mu cyumweru gishize n’ubundi muri aka karere ka Kayonza, aho ikirombe cyagwiriye abantu batatu.

Share